-
Gutegeka kwa Kabiri 3:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi+ nabahaye kuva i Gileyadi kugeza mu Kibaya cya Arunoni. Umupaka w’igihugu cyabo uva hagati muri icyo kibaya, ukagenda ukagera mu kibaya cya Yaboki. Icyo kibaya ni cyo kibatandukanya n’abakomoka kuri Amoni. 17 Nanone nabahaye Araba n’uruzi rwa Yorodani n’inkengero zarwo, uhereye i Kinereti* ukageza ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, munsi y’umusozi wa Pisiga ahagana mu burasirazuba.+
-
-
Yosuwa 11:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Yabini umwami w’i Hasori akimara kubyumva, atuma kuri Yobabu umwami w’i Madoni,+ umwami w’i Shimuroni no ku mwami wa Akishafu,+ 2 atuma ku bami bari mu majyaruguru mu karere k’imisozi miremire, abo mu bibaya* byo mu majyepfo ya Kinereti,* abo muri Shefela, n’abo mu karere k’imisozi migufi ya Dori,+ ahagana mu burengerazuba,
-
-
Yohana 6:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nyuma y’ibyo, Yesu ajya hakurya y’Inyanja ya Galilaya, ari na yo yitwa Tiberiya.+
-