-
Gutegeka kwa Kabiri 3:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Icyo gihe twigaruriye icyo gihugu uhereye mu gace ka Aroweri+ kari mu Kibaya cya Arunoni, twigarurira na kimwe cya kabiri cy’akarere k’imisozi miremire ka Gileyadi, kandi iyo mijyi yaho nayihaye abagize umuryango wa Rubeni n’abagize umuryango wa Gadi.+ 13 Igice gisigaye cy’i Gileyadi n’i Bashani hose, aho umwami Ogi yategekaga, nabihaye igice cy’umuryango wa Manase.+ Agace ka Arugobu kari mu karere k’i Bashani ni ko kitwaga igihugu cy’Abarefayimu.
-
-
Yosuwa 13:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ikindi gice cy’umuryango wa Manase, uwa Rubeni n’uwa Gadi, batuye mu karere Mose yabahayeho umurage mu burasirazuba bwa Yorodani, nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarahabahaye.+
-