ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 20:2, 3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 “Bwira Abisirayeli uti: ‘mutoranye ya mijyi yo guhungiramo+ nababwiye nkoresheje Mose, 3 maze umuntu wishe undi atabishaka, ajye ayihungiramo kugira ngo ushaka guhorera uwishwe atamwica.+

  • Yosuwa 20:7, 8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Nuko batoranya Kedeshi+ y’i Galilaya mu karere k’imisozi miremire ya Nafutali, Shekemu+ yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu na Kiriyati-aruba,+ ni ukuvuga Heburoni yo mu karere k’imisozi miremire ya Yuda. 8 Mu karere ka Yorodani, ni ukuvuga mu burasirazuba bwa Yeriko, mu karere kahawe umuryango wa Rubeni mu bibaya byo mu butayu, batoranyije umujyi wa Beseli,+ mu karere kahawe umuryango wa Gadi batoranya umujyi wa Ramoti+ y’i Gileyadi, naho mu karere kahawe umuryango wa Manase,+ batoranya umujyi wa Golani+ y’i Bashani.

  • Yosuwa 21:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Nanone bahaye abahungu ba Aroni umutambyi, umujyi wo guhungiramo, ari wo Heburoni+ n’amasambu yaho, kugira ngo uwishe umuntu+ ajye awuhungiramo. Babahaye na Libuna+ n’amasambu yaho,

  • Yosuwa 21:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Nanone bahawe umujyi wo guhungiramo witwa Shekemu+ n’amasambu yaho, mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, kugira ngo uwishe umuntu+ ajye awuhungiramo. Bahawe na Gezeri+ n’amasambu yaho,

  • Yosuwa 21:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Mu karere kahawe igice cy’umuryango wa Manase, Abagerushoni+ bo mu miryango y’Abalewi bahawe umujyi wo guhungiramo wa Golani+ y’i Bashani n’amasambu yaho kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Beshitera n’amasambu yaho, ni ukuvuga imijyi ibiri.

  • Yosuwa 21:32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 32 Mu karere k’umuryango wa Nafutali bahawe umujyi wo guhungiramo+ wa Kedeshi+ y’i Galilaya n’amasambu yaho, kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Hamoti-dori n’amasambu yaho na Karitani n’amasambu yaho. Yose yari imijyi itatu.

  • Yosuwa 21:36
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 36 Mu karere k’umuryango wa Rubeni bahawe Beseri+ n’amasambu yaho, Yahasi n’amasambu yaho,+

  • Yosuwa 21:38
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 38 Mu karere k’umuryango wa Gadi,+ bahawe umujyi wo guhungiramo wa Ramoti y’i Gileyadi+ n’amasambu yaho, kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Mahanayimu+ n’amasambu yaho,

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze