34 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Uzashake imibavu+ ikurikira: Natafu, onika, garubalumu ihumura neza n’ububani butunganyijwe. Byose bizabe binganya igipimo. 35 Uzabikoremo umubavu,+ bibe uruvange rw’umubavu ukoranywe ubuhanga uhumura neza, urimo umunyu.+ Uzabe umubavu utunganyijwe kandi wera.