-
Kuva 30:23-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 “Naho wowe, uzashake imibavu myiza kurusha iyindi. Uzafate ibiro bitandatu* by’ishangi,* ibiro bitatu* bya sinamoni ihumura neza, ibiro bitatu by’urubingo ruhumura, 24 ibiro bitandatu bya kesiya* byapimwe ukurikije igipimo cy’ahera,+ n’amavuta ya elayo ajya kungana na litiro enye.* 25 Uzabikoremo amavuta yera. Azabe ari uruvange rw’amavuta akoranywe ubuhanga.+ Ayo azabe ari amavuta yera.
-