27 Kohati yakomotsweho n’umuryango w’Abamuramu, uw’Abisuhari, uw’Abaheburoni n’uw’Abuziyeli. Iyo ni yo miryango yakomotse kuri Kohati.+ 28 Ab’igitsina gabo bose babaruwe bakomotse kuri Kohati bari bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura, bari 8.600. Bari bafite inshingano yo kwita ku hantu hera.+