-
Abalewi 6:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Azatange igitambo cyo gukuraho icyaha, azanire Yehova isekurume* y’intama idafite ikibazo* akuye mu mukumbi maze ayihe umutambyi. Izabe ifite agaciro k’igitambo cyo gukuraho icyaha.+ 7 Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha imbere ya Yehova, bityo ababarirwe ikintu cyose yaba yarakoze kigatuma abarwaho icyaha.”+
-
-
Abalewi 7:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Itegeko rirebana n’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ni na ryo rikurikizwa ku gitambo cyo gukuraho icyaha. Icyo gitambo kijye kiba icy’umutambyi wagitambye kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha.+
-