-
Kubara 5:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Uwo mugabo nafuha agatangira gukeka ko umugore we yamuhemukiye, kandi koko uwo mugore akaba yarasambanye, cyangwa se agafuha akeka ko umugore we yamuhemukiye ariko mu by’ukuri uwo mugore akaba atarasambanye, 15 uko byaba byaragenze kose, uwo mugabo azashyire umugore we umutambyi, ajyane n’ituro ry’uwo mugore, ni ukuvuga ikiro kimwe* cy’ifu y’ingano.* Ntazarisukeho amavuta cyangwa ngo arishyireho umubavu, kuko ari ituro ry’ibinyampeke atuye abitewe no gufuha, ni ukuvuga ituro ry’ibinyampeke rigaragaza niba umugore yarakoze icyaha cyangwa ataragikoze.
-