Abacamanza 13:5 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 5 Dore uzatwita ubyare umuhungu. Ntazigere yogoshwa umusatsi,+ kuko kuva akivuka* azaba Umunaziri w’Imana. Ni we uzakiza Abisirayeli Abafilisitiya.”+ Abacamanza 16:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Nuko aza kumumenera ibanga ati: “Nta muntu uranyogosha, kuko ndi Umunaziri w’Imana kuva nkivuka.*+ Baramutse banyogoshe, imbaraga zanjye zahita zimvamo, nkamera nk’abandi bantu bose.” 1 Samweli 1:11 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 11 Ahiga umuhigo* ati: “Yehova nyiri ingabo, niwita ku kababaro kanjye, ukanyibuka njyewe umugaragu wawe, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu,+ nzamuha Yehova amukorere igihe cyose kandi ntazigera yogoshwa umusatsi.”+
5 Dore uzatwita ubyare umuhungu. Ntazigere yogoshwa umusatsi,+ kuko kuva akivuka* azaba Umunaziri w’Imana. Ni we uzakiza Abisirayeli Abafilisitiya.”+
17 Nuko aza kumumenera ibanga ati: “Nta muntu uranyogosha, kuko ndi Umunaziri w’Imana kuva nkivuka.*+ Baramutse banyogoshe, imbaraga zanjye zahita zimvamo, nkamera nk’abandi bantu bose.”
11 Ahiga umuhigo* ati: “Yehova nyiri ingabo, niwita ku kababaro kanjye, ukanyibuka njyewe umugaragu wawe, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu,+ nzamuha Yehova amukorere igihe cyose kandi ntazigera yogoshwa umusatsi.”+