22 “‘Umuyobozi+ nakora icyaha atabishaka, agakora kimwe mu byo Yehova Imana ye yabuzanyije byose, maze akagibwaho n’icyaha, 23 cyangwa se akamenya ko yakoze icyaha akica itegeko, azazane isekurume y’ihene ikiri nto kandi idafite ikibazo, ayitange ibe igitambo.