-
Kubara 7:13-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482,* isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798* ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,*+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+ 14 igikombe cya zahabu gipima garama 114* cyuzuye umubavu, 15 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ 16 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ 17 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.*+ Ayo ni yo maturo Nahashoni umuhungu wa Aminadabu yatanze.+
-