2 “Zana Aroni n’abahungu be+ n’imyenda yabo+ n’amavuta yera+ n’ikimasa cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’amapfizi y’intama abiri n’igitebo kirimo imigati itarimo umusemburo,+ 3 kandi usabe Abisirayeli bose bahurire hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.”