-
Kubara 7:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 abatware bo muri Isirayeli,+ bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, bazanye amaturo. Abo ni bo batware b’imiryango y’Abisirayeli bari bahagarariye ababaruwe.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 1:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Maze mfata abakuru b’imiryango yanyu, abagabo b’abanyambaraga kandi b’inararibonye, mbagira abayobozi b’imiryango yanyu. Bamwe bayobora abantu 1.000, abandi bayobora abantu 100, abandi bayobora abantu 50, abandi bayobora abantu 10 naho abandi baba abayobozi bungirije.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 5:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 “Mukimara kumva ijwi ryaturukaga mu mwijima igihe umusozi wakagaho umuriro,+ abakuru b’imiryango yanyu bose n’abayobozi banyu baranyegereye.
-