ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 15:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Nuko Abisirayeli bose bazana isanduku y’isezerano rya Yehova baririmba cyane bishimye,+ bavuza ihembe, impanda*+ n’ibyuma bifite ijwi ryirangira kandi bacuranga mu ijwi rinini ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 5:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Abalewi b’abaririmbyi bose+ bo mu muryango wa Asafu,+ uwa Hemani+ n’uwa Yedutuni,+ abana babo n’abavandimwe babo, bari bambaye imyenda iboshye mu budodo bwiza, bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga. Bari bahagaze iruhande rw’igicaniro, ahagana iburasirazuba, bari kumwe n’abatambyi 120 bavuzaga impanda.*+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 7:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Abatambyi bari bahagaze aho bakorera imirimo yabo, kimwe n’Abalewi bari bafite ibikoresho by’umuziki byo gucurangira Yehova.+ (Ibyo bikoresho Umwami Dawidi yari yarabikoreye gushima Yehova, “kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,” kandi yabikoreshaga asingiza Imana ari kumwe na bo.*) Abatambyi bavugirizaga impanda*+ imbere yabo mu ijwi rinini, Abisirayeli bose bahagaze.

  • Ezira 3:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Igihe abubatsi batangiraga gushyiraho fondasiyo y’urusengero rwa Yehova,+ abatambyi bari bambaye imyenda bakorana mu rusengero bafite impanda,*+ n’Abalewi, ni ukuvuga abahungu ba Asafu bari bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, barahaguruka batangira gusingiza Yehova nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yari yarabitegetse.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze