-
2 Ibyo ku Ngoma 5:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Abalewi b’abaririmbyi bose+ bo mu muryango wa Asafu,+ uwa Hemani+ n’uwa Yedutuni,+ abana babo n’abavandimwe babo, bari bambaye imyenda iboshye mu budodo bwiza, bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga. Bari bahagaze iruhande rw’igicaniro, ahagana iburasirazuba, bari kumwe n’abatambyi 120 bavuzaga impanda.*+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 7:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Abatambyi bari bahagaze aho bakorera imirimo yabo, kimwe n’Abalewi bari bafite ibikoresho by’umuziki byo gucurangira Yehova.+ (Ibyo bikoresho Umwami Dawidi yari yarabikoreye gushima Yehova, “kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,” kandi yabikoreshaga asingiza Imana ari kumwe na bo.*) Abatambyi bavugirizaga impanda*+ imbere yabo mu ijwi rinini, Abisirayeli bose bahagaze.
-
-
Ezira 3:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Igihe abubatsi batangiraga gushyiraho fondasiyo y’urusengero rwa Yehova,+ abatambyi bari bambaye imyenda bakorana mu rusengero bafite impanda,*+ n’Abalewi, ni ukuvuga abahungu ba Asafu bari bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, barahaguruka batangira gusingiza Yehova nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yari yarabitegetse.+
-