-
Kuva 40:36Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 Mu rugendo rw’Abisirayeli rwose, iyo icyo gicu cyavaga kuri iryo hema barahagurukaga bakagenda.+
-
-
Kubara 2:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe na Yuda, ni 186.400. Abo ni bo bazajya babanza kugenda.+
-
-
Kubara 2:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe na Rubeni, ni 151.450. Abo ni bo bazajya bagenda ari aba kabiri.+
17 “Igihe cyo kwimura ihema ryo guhuriramo n’Imana nikigera,+ inkambi y’Abalewi ijye iba iri hagati y’izindi.
“Uko bagiye bashinga amahema yabo ni ko bazajya bagenda buri wese mu mwanya we,+ bakurikije amatsinda y’imiryango itatu barimo.
-
-
Kubara 2:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu ni 108.100. Abo ni bo bazajya bagenda ari aba gatatu.+
-
-
Kubara 2:31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe na Dani ni 157.600. Abo ni bo bazajya bagenda ari aba nyuma+ hakurikijwe itsinda ry’imiryango itatu barimo.”
-