-
Kuva 18:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nuko Mose atoranya mu Bisirayeli bose abagabo bashoboye maze abagira abayobozi b’abaturage. Bamwe bayobora abantu 1.000, abandi bayobora abantu 100, abandi bayobora abantu 50, abandi bayobora abantu 10.
-
-
Yosuwa 22:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Abisirayeli batuma Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari umutambyi ku bakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase bari mu gihugu cy’i Gileyadi, 14 ajyana n’abatware 10, ni ukuvuga umukuru wo muri buri muryango mu miryango yose y’Abisirayeli kandi buri wese yayoboraga abantu babarirwa mu bihumbi muri Isirayeli.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 27:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Uyu ni wo mubare w’Abisirayeli bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, abayoboraga ingabo igihumbi igihumbi, abayoboraga ingabo ijana ijana+ n’abayobozi bakoreraga umwami,+ mu mitwe y’ingabo. Buri kwezi iyo mitwe y’ingabo yarasimburanaga mu gihe cy’umwaka wose. Buri mutwe w’ingabo wari urimo abasirikare 24.000.
-