10 Igihe kimwe ubwo ihene zarindaga, nararose mbona amapfizi yimyaga izo hene ari afite amabara arimo imirongo, afite amabara arimo utudomo n’afite amabara arimo ibiziga.+ 11 Igihe nari ndi mu nzozi umumarayika w’Imana y’ukuri yarampamagaye ati: ‘Yakobo we!’ Nditaba nti: ‘karame.’