11 Babahaye Kiriyati-aruba+ (Aruba akaba ari papa wa Anaki), ni ukuvuga Heburoni,+ iri mu karere k’imisozi miremire ya Yuda, babaha n’amasambu yaho. 12 Ariko amasambu akikije umujyi n’imidugudu yaho babihaye Kalebu umuhungu wa Yefune biba umurage we.+