-
Abalewi 2:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “‘Nutura Yehova ituro ry’ibinyampeke by’imyaka yeze mbere, uzature imbuto zo ku mahundo mabisi wokeje ukazisyamo ifu itanoze, kugira ngo bibe ituro ry’ibinyampeke byeze mbere.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 26:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe umurage wanyu mukacyigarurira mukagituramo, 2 muzafate ku myaka izaba yeze mbere, ni ukuvuga mu byo muzaba mwejeje mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, muyishyire mu gitebo mujye ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye.+
-