38 Abashingaga amahema mu ruhande rwerekeye iburasirazuba, imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana, ni Mose, Aroni n’abahungu be. Bitaga ku mirimo yose yo mu ihema, ari yo mirimo bakoreraga Abisirayeli. Undi muntu utabyemerewe wari kwegera ihema ryo guhuriramo n’Imana yari kwicwa.+