38 Ibikoresho byo gutwikiraho umubavu by’abo bantu bakoze icyaha bigatuma bapfa ni ibyera. Bazabicuremo udupande turambuye dufite umubyimba muto, twomekwe ku gicaniro,+ kuko babizanye imbere ya Yehova bigahinduka ibyera. Bizabere Abisirayeli umuburo.’”+