-
Abalewi 6:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 “Bwira Aroni n’abahungu be uti: ‘aya ni yo mategeko azakurikizwa mu gutamba igitambo cyo kubabarirwa ibyaha:+ Igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kijye kibagirwa+ imbere ya Yehova, aho babagira igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni icyera cyane. 26 Umutambyi watambye icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ni we uzakiryaho.+ Azajye akirira ahera mu rugo rw’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+
-