-
Gutegeka kwa Kabiri 18:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 “Abalewi b’Abatambyi, ni ukuvuga abagize umuryango wa Lewi wose, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli. Bajye barya ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova.+ Imana ni yo izajya ibitaho. 2 Ntibazahabwa umurage mu bavandimwe babo. Yehova ni we murage wabo nk’uko yabibabwiye.
-
-
Ezekiyeli 44:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 “‘Uyu ni wo murage wabo: Ni njye murage wabo.+ Ntimuzagire umugabane mubaha muri Isirayeli, kuko ari njye mugabane wabo.
-