ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 21:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Yehova yongera kubwira Mose ati: “Vugana n’abatambyi, ari bo bahungu ba Aroni, ubabwire uti: ‘ntihakagire umutambyi ukora ku muntu wapfuye wo mu Bisirayeli, kuko byamwanduza.+

  • Abalewi 21:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Ntazegere umurambo w’umuntu uwo ari we wese.+ Ntazakore ku murambo wa papa we cyangwa wa mama we kugira ngo bitamwanduza.

  • Kubara 5:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 “Tegeka Abisirayeli bakure mu nkambi umuntu wese urwaye ibibembe,+ umuntu wese urwaye indwara ituma hari ibintu bisohoka mu gitsina cye*+ n’umuntu wese wanduye* bitewe no gukora ku muntu* wapfuye.+

  • Kubara 6:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Ariko nihagira umuntu umupfira iruhande+ mu buryo butunguranye, akandura* kandi imisatsi y’ikimenyetso cy’uko ari Umunaziri ikiri ku mutwe we, aziyogosheshe+ umunsi azaba akora umuhango wo kwiyeza. Aziyogosheshe ku munsi wa karindwi.

  • Kubara 9:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Ariko hari abantu bari banduye* bitewe n’uko bari bakoze ku muntu wapfuye,+ ku buryo batashoboye gutegura igitambo cya Pasika kuri uwo munsi. Nuko uwo munsi bajya kureba Mose na Aroni.+

  • Kubara 31:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Nanone mushinge amahema inyuma y’inkambi muhamare iminsi irindwi. Uwishe umuntu wese n’uwakoze ku wishwe,+ haba muri mwe cyangwa mu bo mwazanye, aziyeze*+ ku munsi wa gatatu no ku munsi wa karindwi.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze