-
Abalewi 11:31, 32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Utwo ni two dusimba mugomba kubona ko twanduye.+ Umuntu wese uzakora ku ntumbi yatwo, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+
32 “‘Ikintu cyose utwo dusimba tuzagwaho twapfuye mujye mubona ko cyanduye, cyaba igikoresho kibajwe mu giti cyangwa umwenda cyangwa uruhu cyangwa umufuka. Niba icyo gikoresho gisanzwe gikoreshwa, kizatumbikwe mu mazi. Mujye mubona ko cyanduye kigeze nimugoroba, hanyuma mubone ko kitanduye.
-