-
Kuva 14:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Babwira Mose bati: “Ese watuzanye gupfira hano mu butayu kubera ko muri Egiputa hatabayo imva?+ Ibyo wadukoreye ni ibiki? Urabona ngo utuvane muri Egiputa!
-
-
Kuva 17:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ariko abantu bagira inyota nyinshi kandi bakomeza kwitotombera Mose+ bavuga bati: “Kuki wadukuye muri Egiputa? Ese washakaga kutwicisha inyota, twe n’abana bacu n’amatungo yacu?”
-
-
Kubara 16:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ibyo wadukoreye birahagije. Wadukuye mu gihugu gitemba amata n’ubuki kugira ngo utwicire mu butayu,+ none urashaka no kwigira umuyobozi wacu? 14 Igihugu gitemba amata n’ubuki+ wavuze ko uzatujyanamo ukakiduhamo umurage* w’imirima n’imizabibu, kiri he? Ese urashaka ko aba bantu bagukurikira buhumyi? Ntabwo turi buze!”
-