4 Ni we wakuyeho ahantu hirengeye ho gusengera,+ amenagura inkingi z’amabuye basenga, atema n’inkingi y’igiti basenga.+ Nanone yamenaguye inzoka y’umuringa Mose yari yarakoze,+ kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bayitambiraga ibitambo umwotsi wabyo ukazamuka. Bayitaga ishusho y’inzoka y’umuringa.