17 Turakwinginze, reka tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu murima cyangwa mu ruzabibu, kandi nta riba tuzanywaho amazi. Tuzanyura mu nzira yitwa inzira y’umwami. Ntituzanyura iburyo cyangwa ibumoso, kugeza aho tuzarangiriza kwambukiranya igihugu cyawe.’”+