-
Kubara 21:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Bavuye aho bashinga amahema mu karere ka Arunoni+ kari mu butayu butangirira ku mupaka w’igihugu cy’Abamori. Ikibaya cya Arunoni ni wo mupaka w’i Mowabu, ugabanya igihugu cy’i Mowabu n’icy’Abamori.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 3:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi+ nabahaye kuva i Gileyadi kugeza mu Kibaya cya Arunoni. Umupaka w’igihugu cyabo uva hagati muri icyo kibaya, ukagenda ukagera mu kibaya cya Yaboki. Icyo kibaya ni cyo kibatandukanya n’abakomoka kuri Amoni.
-