21 Yehova Imana ya Isirayeli abibonye atuma Abisirayeli batsinda Sihoni n’ingabo ze zose maze bafata igihugu cyose Abamori bari batuyemo.+ 22 Nuko bafata akarere kose k’Abamori, kuva kuri Arunoni ukageza i Yaboki, no kuva mu butayu ukageza kuri Yorodani.+