-
Abacamanza 11:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 “‘Yehova Imana ya Isirayeli ni we wirukanye Abamori bari batuye muri iki gihugu kugira ngo agihe ubwoko bwe bw’Abisirayeli,+ none wowe urashaka kukibirukanamo? 24 Ese ikintu cyose imana yawe Kemoshi+ iguhaye ntikiba ari icyawe? Natwe umuntu wese Yehova Imana yacu yirukanye mu gihugu cye ngo akiduhe tuzamwirukana.+
-
-
2 Abami 23:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Umwami yanatumye ahantu hirengeye hari hateganye na Yerusalemu, hakaba hari mu majyepfo* y’Umusozi w’Imyelayo,* haba ahantu hadakwiriye kongera gusengerwa. Aho hantu hirengeye Salomo umwami wa Isirayeli yari yarahubakiye Ashitoreti, imanakazi iteye iseseme y’Abasidoni, Kemoshi imana iteye iseseme y’i Mowabu na Milikomu+ imana iteye iseseme y’Abamoni.+
-