-
Kubara 23:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nuko Balaki aramubwira ati: “Ngwino tujyane ahandi hantu, aho ushobora kubitegereza. Uri bubone gusa bake muri bo, nturi bubabone bose. Nituhagera, rwose umfashe ubasabire ibyago.”+ 14 Amujyana i Sofimu hejuru y’umusozi witwa Pisiga.+ Ahubaka ibicaniro birindwi, buri gicaniro agitambiraho ikimasa n’isekurume y’intama.+
-