5 Kuba mugiye mu gihugu cyabo ngo mucyigarurire, si uko mukiranuka cyangwa mukora ibyiza gusa. Ahubwo impamvu igiye gutuma Yehova yirukana abo bantu,+ ni ibibi bakora no kugira ngo Yehova akore ibyo yarahiriye ba sogokuruza banyu, Aburahamu,+ Isaka+ na Yakobo.+