-
Kuva 22:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 “Umuntu wese uzatambira ibitambo izindi mana zitari Yehova, agomba kwicwa.+
-
-
Kuva 32:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Mose abona ko abo bantu birekuye, kubera ko Aroni yabaretse bagakora ibyo bishakiye bigatuma bitesha agaciro imbere y’abanzi babo.
-
-
Kuva 32:27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Arababwira ati: “Uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuze: ‘buri wese afate inkota ye. Muzenguruke inkambi yose, buri wese yice umuvandimwe we, mugenzi we n’incuti ye magara.’”+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 13:6-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 “Umuntu muvukana, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugore wawe ukunda cyane cyangwa incuti yawe magara, nagerageza kukoshya mu ibanga ati: ‘ngwino dukorere izindi mana,’+ imana utigeze kumenya, yaba wowe cyangwa ba sogokuruza bawe, 7 imana abantu bo mu bihugu bigukikije basenga, yaba aba hafi cyangwa aba kure, kuva ku mpera y’isi ukagera ku yindi, 8 ntuzemere ibyifuzo by’uwo muntu cyangwa ngo umutege amatwi.+ Ntuzamubabarire, ngo umugirire impuhwe cyangwa ngo umuhishire. 9 Ahubwo uzamwice.+ Azabe ari wowe ubanza kumutera amabuye kugira ngo umwice, abandi bose na bo babone kumutera amabuye.+
-