ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 32:33
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 33 Nuko Mose aha abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni+ n’igice cy’abagize umuryango wa Manase+ ari we muhungu wa Yozefu, ubwami bwa Sihoni+ umwami w’Abamori, abaha n’ubwami bwa Ogi+ umwami w’i Bashani. Nanone abaha amasambu y’imijyi yo muri ubwo bwami n’imidugudu ihakikije.

  • Gutegeka kwa Kabiri 29:7, 8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Amaherezo mwageze aha hantu maze Sihoni umwami w’i Heshiboni+ na Ogi umwami w’i Bashani+ baza kuturwanya ariko turabatsinda.+ 8 Hanyuma twigarurira igihugu cyabo, tugiha Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase kugira ngo kibe umurage wabo.+

  • Yosuwa 13:29, 30
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Nanone Mose yahaye umurage igice cy’abagize umuryango wa Manase, hakurikijwe imiryango yabo.+ 30 Bahawe i Mahanayimu,+ Bashani yose, ubwami bwose bwa Ogi umwami w’i Bashani, imidugudu y’i Yayiri yose+ iri i Bashani, ni ukuvuga imijyi 60.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze