16 Nimwumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka uyu munsi, mugakunda Yehova Imana yanyu,+ mukamwumvira muri byose kandi mugakurikiza amategeko n’amabwiriza ye, muzakomeza kubaho+ mubyare abana benshi kandi Yehova Imana yanyu azabahera umugisha mu gihugu mugiye kwigarurira.+