-
Yosuwa 12:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Aba ni bo bami bo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Yorodani Abisirayeli batsinze bakabifata, kuva ku Kibaya cya Arunoni+ kugeza ku Musozi wa Herumoni+ na Araba yose ugana iburasirazuba:+ 2 Sihoni+ umwami w’Abamori yabaga i Heshiboni, agategeka umujyi wa Aroweri,+ wari haruguru y’Ikibaya cya Arunoni. Yategekaga akarere kose kava hagati mu Kibaya cya Arunoni+ kakagera mu Kibaya cya Yaboki. Nanone yategekaga kimwe cya kabiri cy’igihugu cya Gileyadi. Yaboki yari umupaka utandukanya igihugu cye n’icy’Abamoni.
-