13 Gideyoni aramusubiza ati: “Ariko se databuja, niba Yehova ari kumwe natwe, kuki ibi byose bitugeraho?+ Ibikorwa byose bitangaje ba sogokuruza bavugaga+ ko yakoze biri he? Ntibatubwiraga bati: ‘Yehova yadukuye muri Egiputa’?+ None dore Yehova yaradutaye,+ aduteza Abamidiyani.”