Kuva 3:8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 None rero, ngiye kubakiza Abanyegiputa+ babakandamiza, mbakure muri icyo gihugu maze mbajyane mu gihugu cyiza kandi kinini. Ni igihugu gitemba amata n’ubuki,+ igihugu gituwemo n’Abanyakanani, Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+ Kubara 13:26, 27 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 26 Basanga Mose, Aroni n’Abisirayeli bose i Kadeshi+ mu butayu bwa Parani. Bababwira iby’urugendo rwabo, babereka n’imbuto zo muri icyo gihugu. 27 Baramubwira bati: “Twageze mu gihugu watwoherejemo, kandi rwose twasanze ari igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Dore n’imbuto zaho twazanye.+
8 None rero, ngiye kubakiza Abanyegiputa+ babakandamiza, mbakure muri icyo gihugu maze mbajyane mu gihugu cyiza kandi kinini. Ni igihugu gitemba amata n’ubuki,+ igihugu gituwemo n’Abanyakanani, Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+
26 Basanga Mose, Aroni n’Abisirayeli bose i Kadeshi+ mu butayu bwa Parani. Bababwira iby’urugendo rwabo, babereka n’imbuto zo muri icyo gihugu. 27 Baramubwira bati: “Twageze mu gihugu watwoherejemo, kandi rwose twasanze ari igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Dore n’imbuto zaho twazanye.+