-
Yosuwa 1:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Abagore banyu, abana banyu n’amatungo yanyu bizaguma mu gihugu Mose yabahaye mu burasirazuba bwa Yorodani.+ Ariko abasirikare mwese+ muzambuka mbere y’abavandimwe banyu mwiteguye kurwana.+ Mugomba kubafasha, 15 kugeza igihe Yehova azaha abavandimwe banyu amahoro nk’uko namwe yayabahaye kandi na bo bagafata igihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha. Icyo gihe ni bwo muzasubira mu gihugu mwahawe ngo mugituremo, icyo Mose umugaragu wa Yehova yabahaye mu burasirazuba bwa Yorodani.’”+
-