-
Kuva 32:27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Arababwira ati: “Uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuze: ‘buri wese afate inkota ye. Muzenguruke inkambi yose, buri wese yice umuvandimwe we, mugenzi we n’incuti ye magara.’”+
-
-
Abalewi 10:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Hanyuma Mose abwira Aroni n’abandi bahungu be, ari bo Eleyazari na Itamari, ati: “Ntimureke gusokoza imisatsi yanyu cyangwa ngo muce imyenda mwambaye,+ kugira ngo mudapfa kandi Imana ikarakarira cyane Abisirayeli bose. Abavandimwe banyu, ari bo Bisirayeli bose ni bo bari buririre abo Yehova yishe, abatwikishije umuriro. 7 Ntimusohoke ngo muve hafi y’ihema ryo guhuriramo n’Imana kugira ngo mudapfa, kuko mwasutsweho amavuta yera ya Yehova.”+ Nuko bakora nk’uko Mose abategetse.
-