ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 23:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Nzatuma abatuye muri ibyo bihugu bagira ubwoba bwinshi na mbere y’uko ubigeramo,+ kandi Abahivi, Abanyakanani n’Abaheti bazaguhunga.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 7:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 “Amaherezo Yehova Imana yanyu nabageza mu gihugu mugiye kujyamo kugira ngo mucyigarurire,+ azirukana abantu bo mu bihugu bituwe n’abantu benshi,+ ni ukuvuga Abaheti, Abagirugashi, Abamori,+ Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+ Ni abantu bo mu bihugu birindwi babaruta ubwinshi kandi babarusha imbaraga.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 9:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 “Nimwumve mwa Bisirayeli mwe! Dore uyu munsi mugiye kwambuka Yorodani,+ mujye mu bihugu bifite abaturage benshi kubarusha kandi babarusha imbaraga mubyigarurire.+ Ni ibihugu bifite imijyi ikomeye cyane, ikikijwe n’inkuta ndende cyane,+

  • Yosuwa 3:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Hanyuma Yosuwa aravuga ati: “Iki ni cyo kizabamenyesha ko Imana ihoraho ibafasha+ kandi ko izirukana muri iki gihugu Abanyakanani, Abaheti, Abahivi, Abaperizi, Abagirugashi, Abamori n’Abayebusi.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze