-
Kubara 35:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Muzahitemo imijyi iri ahantu heza, muyigire imijyi yo guhungiramo, kandi umuntu wishe undi atabishakaga, azajya ayihungiramo.+
-
-
Kubara 35:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Abaturage bazakize uwo muntu wishe undi, bamusubize mu mujyi yari yarahungiyemo kugira ngo uhorera uwishwe atamwica. Azahagume kugeza igihe umutambyi mukuru wasutsweho amavuta yera azapfira.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 19:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “Umuntu wese ushobora kwica undi agahungirayo kandi akabaho, ni uwishe mugenzi we atabishaka kandi atari asanzwe amwanga.+ 5 Urugero, umuntu wajyanye na mugenzi we mu ishyamba gushaka inkwi, ashobora kuzamura ishoka ngo ateme igiti, iyo shoka igakuka ikikubita kuri mugenzi we agapfa. Uwo muntu azahungire muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo akomeze kubaho.+
-