14 Ntimugakorere izindi mana izo ari zo zose zo mu bihugu bibakikije,+ 15 (kuko Yehova Imana yanyu uri hagati muri mwe ari Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine,)+ nimusenga izindi mana Yehova Imana yanyu azabarakarira cyane,+ abarimbure abakure ku isi.+