-
Gutegeka kwa Kabiri 7:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Icyatumye Yehova abatoranya si uko mwari benshi kurusha abandi.+ Rwose mwari bake cyane kurusha abandi bose.+ 8 Ahubwo byatewe n’uko Yehova yabakunze, akubahiriza ibyo yarahiriye ba sogokuruza banyu.+ Ni cyo cyatumye Yehova abakura muri Egiputa akoresheje imbaraga ze nyinshi, kugira ngo abacungure+ abakure kwa Farawo umwami wa Egiputa, aho mwakoraga imirimo ivunanye cyane.
-
-
Ezekiyeli 36:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “None rero, ubwire abagize umuryango wa Isirayeli uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “kuba ngiye kugira icyo nkora, si ukubera mwebwe abagize umuryango wa Isirayeli, ahubwo ni ukubera izina ryanjye ryera, iryo mwatukishije mu bihugu mwagiyemo.”’+
-