7 Mwana wanjye, ujye wumvira ibyo nkubwira,
Kandi amategeko yanjye uyiteho.+
2 Wumvire amategeko yanjye kugira ngo ubeho,+
Kandi uyahe agaciro nk’imboni y’ijisho ryawe.
3 Ujye uhora uyibuka nk’aho ahambiriye ku ntoki zawe,
Kandi ujye uyahoza ku mutima wawe.+