ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 18:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 “Abahungu ba Lewi nabahaye kimwe cya cumi+ ngo kibe umurage mu Bisirayeli, kibabere igihembo cy’umurimo bakora, ari wo murimo wo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.

  • Gutegeka kwa Kabiri 14:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Ntimuzirengagize Abalewi bari mu mijyi yanyu,+ kuko nta mugabane cyangwa umurage bahawe muri mwe.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 31:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Nanone yategetse abaturage b’i Yerusalemu gutanga ibyari bigenewe abatambyi n’Abalewi,+ kugira ngo bashobore kumvira mu buryo bwuzuye ibyo Yehova yabasabaga.

  • Nehemiya 10:38, 39
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 38 Kandi umutambyi ukomoka kuri Aroni azajye aba ari kumwe n’Abalewi mu gihe bahabwa icya cumi. Abalewi na bo, kuri icyo cya cumi bajye bavanaho icya cumi kibe icy’inzu y’Imana yacu+ gishyirwe mu byumba by’inzu y’ububiko. 39 Nanone mu byumba by’ububiko ni ho Abisirayeli n’Abalewi bagomba gushyira ituro+ ry’ibinyampeke, irya divayi nshya n’iry’amavuta.+ Nanone aho ni ho haba ibikoresho by’urusengero kandi abatambyi, abarinzi b’amarembo n’abaririmbyi, ni ho bakorera. Ntituzirengagiza inzu y’Imana yacu.+

  • Malaki 3:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 “Ese birashoboka ko umuntu yakwiba Imana? Ariko mwe muranyiba.”

      Murabaza muti: “Tukwiba dute?”

      “Munyiba ibya cumi n’amaturo.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze