23 Mujye murya icya cumi cy’ibyo mwejeje, ni ukuvuga divayi nshya, amavuta n’amatungo yavutse mbere haba mu nka, mu ihene cyangwa mu ntama, mubirire imbere ya Yehova Imana yanyu, mubirire ahantu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye,+ bityo mwige gutinya Yehova Imana yanyu.+