-
Gutegeka kwa Kabiri 28:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nimukomeza kumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka uyu munsi mukayitondera kandi mukayakurikiza, Yehova azabashyira imbere,+ ntazabashyira inyuma. Nanone ntazemera ko babategeka. Muzaba hejuru yabo, ntimuzigera muba hasi yabo.
-
-
1 Abami 4:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Yategekaga ibihugu byose byo mu burengerazuba bw’Uruzi,*+ uhereye i Tifusa ukageza i Gaza+ ndetse n’abami bose bo mu burengerazuba bw’Uruzi kandi mu turere twe twose hari amahoro.+ 25 Igihe cyose Salomo yategekaga Abayuda n’Abisirayeli, bakomeje kugira amahoro. Buri wese yari afite umuzabibu we, afite n’igiti cy’umutini, uhereye i Dani ukageza i Beri-sheba.
-