-
Kuva 18:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nuko Mose atoranya mu Bisirayeli bose abagabo bashoboye maze abagira abayobozi b’abaturage. Bamwe bayobora abantu 1.000, abandi bayobora abantu 100, abandi bayobora abantu 50, abandi bayobora abantu 10. 26 Baciraga abantu imanza igihe cyose byabaga ari ngombwa. Imanza zikomeye zose bazizaniraga Mose+ ariko imanza zose zoroheje ni bo ubwabo bazicaga.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 19:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Yehoshafati akomeza gutura i Yerusalemu kandi yongera kunyura mu baturage be kuva i Beri-sheba kugera mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ kugira ngo abashishikarize kugarukira Yehova Imana ya ba sekuruza.+ 5 Nanone yashyizeho abacamanza mu gihugu cyose, mu mijyi yose ikikijwe n’inkuta yo mu Buyuda, ni ukuvuga muri buri mujyi.+
-